LESSON 50

Reading Lesson

Vocabulary

kujyana - to take with one, go with kwica - to kill
kureba - to look at, look, see (in sense of “go to see”) guhenda - to overcharge, extort, be expensive
gushuka - to deceive kurira - to cry, weep
kugira ngo - to think that, suppose that, so that, in order that

Note: kujyana igitabo - to take a book (with); kujyana na Petero - to go with Peter

Read the following aloud to an African and have him (her) help you with pronunciation. Then translate (present verbs may be translated as past):

Yosefu na Bene Se (his brothers)

Umunsi umwe Yakobo atuma Yosefu, umuhungu we, kureba bene se cumi n’umwe, kuko bajya kure kujyana inka n’ihene zabo. Bene se babona Yosefu baravuga, bati (do not translate bati, nor ati, as you see it later). Ntidukunda Yosefu, tumwice (let us kill him). Umwe mukuru, Reyubeni, aravuga, ati Oya, tumushyire (mu is “him”) mu cyobo. Reyubeni ashaka gukiza Yosefu, nyamara abandi bene se baranga rwose. Abandi bene se bafata imyenda ya Yosefu kugira ngo bayohereze (so that they might send them) kuri se (their father). Vuba haza abantu benshi. Bene se ba Yosefu baramufata (mu= him) baramugura. Abandi bantu bamujyana mu gihugu cya Egiputa. Bene se bashyira amaraso y’ihene ku myenda ye kuko bashaka gushuka Yakobo. Bohereza imyenda ya Yosefu kuri Yakobo. Baravuga, bati Reba neza. Mbese ni imyenda ya Yosefu? Yakobo areba imyenda, agira ngo Yosefu yishwe (was killed) n’inyamaswa (na can mean “by”). Ararira cyane.